Mwiriwe,

Muri gahunda y’ukwezi kwahariwe ibikorwa bya Polisi  #Policemonth2019, igeze mu cyumweru cya 4 cyahariwe umutekano wo mu muhanda. Uyu munsi mu gihugu hose hahuguwe abashoferi batwara abagenzi mu modoka ntoya (Taxi Voiture).

Mu mujyi wa Kigali i Remera  kuri Petit Stade hahuguwe abashoferi basaga 100. ACP Teddy Ruyenzi, Umuyobozi wungirije ushizwe abakozi n’imiyoborere muri @Rwandapolice ishami rishizwe umutekano wo mu muhanda, yababwiye ko impanuka nyinshi zituruka ku muvuduko ukabije. 

ACP Ruyenzi, yababwiye kandi ko no gutwara banyweye ibisindisha ari intandaro y’andi makosa; kuvugira kuri telefoni, kutambara umukandara kutubahiriza inzira z’abanyamaguru n’indi myitwarire mibi iteza impanuka.

Yakanguriye abagenzi kutihanganira abashoferi bakora amakosa.

Love this post? share among your friends
  •   
  •   
  •   
  •   
  •  

Leave a Reply

avatar
  Subscribe  
Notify of
Close Menu

Twandikire