Ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi, isoje imyitozo ya nyuma mbere yo gucakirana Seychelles mu mukino ubanza w’ijonjora ry’ibanze ryo gushaka itike y’igikombe cy’Isi cya 2022.

Mu rukerera rw’uyu munsi kuwa Gatatu ni bwo ikipe y’igihugu y’u Rwanda yageze muri Seychelles, aho bafashe umwanya bakaruhuka ubundi nyuma ya saa Sita bakora imyitozo.

Yari imyitozo ya nyuma bakoreye kuri Stade Linite izakira uyu mukino ku munsi w’ejo tariki ya 5 Nzeri 2019 ku isaha ya ssa 14:00’ za hano i Kigali.

Iyi myitozo yakozwe n’abakinnyi bose uko ari 19 bahagurutse mu Rwanda, biyongeraho Jacques Tuyisenge bahuriye muri iki gihugu. Bose bameze neza nta kibazo na kimwe bafite uretse Kagere wagize akabozo k’imvune ariko ngo ejo azaba ameze neza yizeye ko azakina.

Ku ruhande rwa Jacques Tuyisenge we yatangaje ko biteguye neza bagomba gusoza akazi batumwe n’abanyarwanda batsinda Seychelles.

Yagize ati“Tugomba gukora ibishoboka byose tugatsinda uyu mukino kugira ngo bizatworohere mu mukino wo kwishyura. Turabizi ikipe yose iri iwayo iba yihagazeho rero tugomba gukora ibishoboka byose tukayitsinda.”

Umukino wo kwishyura uteganyijwe i Kigali tariki ya 10 Nzeri 2019, aho ikipe izarenga iki cyiciro izatsindira itike yo kwiyunga ku makipe azajya mu matsinda y’ijonjora ry’igikombe cy’Isi cya 2022.

Dore 11 Mashami ashobora kuzifashisha ku munsi w’ejo

Kimenyi Yves, Omborenga Fitina, Imanishimwe Emmanuel, Rwatubyaye Abdul, Emery Bayisenge, Yannick Mukunzi, Bizimana Djihad, Haruna Niyonzima, Hakizimana Muhadjiri, Jacques Tuyisenge na Kagere Meddie.

Love this post? share among your friends
  •   
  •   
  •   
  •   
  •  

Leave a Reply

avatar
  Subscribe  
Notify of
Close Menu

Twandikire