Choose Language:

CAF champions league Final

Wydad Casablanca y’abakinnyi 10 inganyije na Esperance de Tunis igitego 1-1 mu mukino wa nyuma wa CAF Champions League (umukino ubanza) wabaye kuri uyu wa Gatanu ukabera ku kibuga cya Wydad Casablanca (Prince Moulay Abdellah Stadium).

Wydad Casablanca yakiniraga imbere y’abafana bayo yatsinzwe igitego hakiri kare na Esperance de Tunis cyatsinzwe na Fousseny Coulibaly, nyuma yaho gato iyi kipe yo muri Maroc yaje guhabwa ikarita y’umutuku yahawe Brahim Nakach nyuma yo kubona amakarita abiri y’umuhondo nuko basigara ari abakinnyi 10 mu kibuga.

Wydad Casablanca yari yishyuye igitego nyuma y’umunota umwe gusa bayitsinze igitego ariko Video Assistant Refree (VAR) yakoreshejwe bwa mbere muri Africa iracyanga aho Ayoub El Amloud wari ugitsinze basanze yakoresheje akaboko.

Iyi kipe yakiniraga imbere y’abafana bayo yatesetse cyane ubwo Nakach yabonaga ikarita y’umutuku hashize iminota itanu y’igice cya kabiri cy’umukino kandi batangira gutekereza ko irijoro atari iryabo nyuma ya penaliti yagaragaye umusifuzi na VAR bakabyirengagiza.

Ariko igitego cy’umutwe cyatsinzwe na Cheik Comara giturutse kuri Coup-frac yaritewe neza na Salah Eddine Saidi cyatumye uyu mukino wa nyuma ukomeza kugira imbaraga bitandukanye nuko Esperance de Tunis yari kuwutsinda, umukino wo kwishyura uteganyijwe taliki ya 31 Gicurasi 2019 ukabera kuri stade ya Esperance de Tunis (Olympique de Rades).

    Love this post? share among your friends
    •   
    •   
    •   
    •   
    •  

    1 thought on “CAF champions league Final”

    Leave a Comment

    Contact us