Nyuma y’umwaka urenga Zari na Diamond batandukanye bamaze kubyarana abana babiri, aba bombi ngo baba barahuriye muri Amerika banararana muri hoteli imwe ya Perezida wa Amerika, Donald Trump iherereye muri New York.

Bivugwa ko aba bombi bararanye mu ijoro ryo ku wa 31 Kanama 2019.

Zari yagiye muri Amerika nk’umwe mu bagize akanama nkemurampaka k’irushanwa rya nyampinga wa Uganda utorerwa mu Majyaruguru ya Amerika ‘Miss Uganda Northern America 2019’ bikaba byarabereye mu mujyi wa Chicago.

Diamond we akaba yari afite igitaramo muri weekend ishize mu mujyi wa New York.

Inkuru dukesha ikinyamakuru Global Publishers, ivuga ko aba bombi bahise banabona akanya ko guhura nyuma y’igihe kirekire batabonana.

Bivugwa ko batabonanye ku bw’impanuka ahubwo ari ibyo bari bateguye.

Zari yifotoje ifoto ari hanze y’imwe muri hoteli za perezida Trump ‘Trump Tower’, nyuma y’igihe gito na Diamond ahita avuga ko ari muri Trump Tower mu mujyi wa New York.

Ibi ni byo abantu bagendeyeho bavuga ko bari kumwe ndetse ko ngo baba bafite gahunda yo gusubirana, bakaba barahisemo guhurira hanze y’igihugu ngo bakemure ikibazo bafite ubundi baveyo byakemutse nk’uko ubwo Diamond yiyunga na Wema Sepetu bagiye mu Bushinwa.

Umwe wo mu muryango wa Diamond yatangaje ko aba bombi batigeze bahura ko buri umwe yari muri hoteli ye undi iye, Diamond yari muri Trump Tower i New York mu gihe Zari yari muri Trump Tower i Chicago.

Akomeza avuga ko abazana ayo makuru ari abashaka kurisha umutima Tanasha ngo atere icyizere Diamond mu gihe ari hafi no kumubyarira umwana w’umuhungu.

Izi nkuru zivuzwe mu gihe Diamond na Tanasha bitegura kwibaruka imfura yabo, ni mu gihe kandi Diamond yanatangaje ko ari we bazashyingiranwa.

Love this post? share among your friends
  •   
  •   
  •   
  •   
  •  

Leave a Reply

avatar
  Subscribe  
Notify of
Close Menu

Twandikire