Diamond uzataramira I Kigali Ku munsi w’ ejo yamaze gusesekara I Kigali

Muri iyi minsi kimwe mu bitaramo byitezwe bikomeye ni icyo gusoza iserukiramuco rya Iwacu Muzika Festival aho Diamond ari we watumiwe nk’umuhanzi mukuru. Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 16 Kanama 2019 Diamond yanyuze mu Rwanda mbere yuko yerekeza i Burundi ngo abone kugaruka i Kigali kuhataramira.
 

Byitezwe ko kuri uyu munsi ari bwo Diamond agomba gukora ikiganiro n’abanyamakuru akabona gukomereza gahunda ze i Bujumbura aho afite igitaramo kuri uyu wa Gatanu tariki 16 Kanama 2019 kirangira agaruka mu Rwanda mu gitaramo  gisoza iserukiramuco rya Iwacu Muzika Festival kitezwe ku wa Gatandatu tariki 17 Kanama 2019.

Iki gitaramo Diamond yatumiwemo ni icyo gusoza iserukiramuco rya Iwacu Muzika Festival aho azahurira n’abandi bahanzi batandukanye barimo; Intore Masamba, Bull Dogg, Safi Madiba, Bruce Melody, Queen Cha, Nsengiyumva (Igisupusupu), Sintex, Bushari, Marina, Amalon na Sintex n’Itorero ry’igihugu Urukerereza. Iki gitaramo kizabera mu mujyi wa Kigali muri Parikingi ya Stade Amahoro i Remera tariki 17 Kanama 2019

Kwinjira muri iki gitaramo bizaba ari amafaranga ibihumbi bitanu (5,000Frw) mu myanya isanzwe na ho mu myanya y’icyubahiro itike izaba igura ibihumbi makumyabiri (20,000Frw), gusa abagura amatike mbere barayagura ibihumbi cumi na bitanu (15,000Frw). Kugeza ubu amatike yatangiye kugurishwa ahantu hatandukanye mu mujyi wa Kigali by’umwihariko ku maduka ya Canal+ yaba kuri KCT, UTC no kuri CHIC. Amatike yo kwinjira muri iki gitaramo wayasanga kandi i Remera imbere ya stade Amahoro ndetse no kuri resitora ya Tam Tam i Nyamirambo. 

Dore amafoto atandukanye ubwo Diamond yageraga Ku kubuga cy’ indege I Kanombe

    Love this post? share among your friends
    •   
    •   
    •   
    •   
    •  

    Leave a Comment