Mu minsi ishize ku mbuga nkoranyambaga hacicikanye amashusho agaragaramo umuhanzi The Ben ari kumwe n’umuherwekazi Zarinah Hassan uzwi nka Zari uniyita ’The Boss Lady’ wahoze ari umugore wa Diamond Platnumz, barimo gusangira banumva indirimbo nshya ya The Ben yitwa ‘Vazi’.

Iyi Video yatumye amagambo aba menshi bamwe bakibaza niba umuhanzi The Ben yaba agiye gusimbura Diamond wabyaranye n’uyu mugore abana babiri basanga abandi batatu yari afite.

Ibi byatumye The Ben avuga ku mvano y’aya mashusho yatumye hazamuka amagambo menshi.

The Ben uherereye i Chicago muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yatangaje ko asanzwe aziranye na Zari, ari nabyo byatumye ubwo bahuraga bafata amashusho bari kumwe.

Ati “Njye muri Uganda mpafite abafana benshi, umwe muri abo bafana ni Zari, kenshi yagiye anyereka ko ari umufana wanjye. Ni umuntu uzwi cyane nanjye narabyishimiye.”

“Twajyaga tuganira ku mbuga nkoranyambaga, dukomeza kuvugana no kuri telefoni ariko tutarahura, urumva hari inama y’abantu bo muri Uganda yaberaga hano. Agiye kuza yamenyesheje ko aje inaha, ambwira ko bishobotse twazahura.”

Uyu muhanzi uri mu bakunzwe cyane mu Rwanda yemereye Zari ko bagahura bagasangira, ariko ahakana ibyaketswe ko bakundana.

Ati “Oya rwose ntabwo dukundana, twahuye nk’abantu bamaze kuba inshuti kandi yari yaje aho ntuye, byatumye tubonana ariko kubonana na we ntabwo bivuze ko dukundana, si byo rwose! Ni inshuti yanjye, ni umufana wanjye ariko ntabwo dukundana”.

Ibi biganiro byabereye mu rugo rwa The Ben, Zari yamusuye, ariko ngo ni ubwa mbere bari bahuye nubwo bavuganaga bisanzwe.

Uyu muhanzi yakomeje ati “Yansabye ko duhura tukaganira nk’abantu baziranye ariko batarahura, bityo mubwira aho ntuye araza aransura turaganira, hanyuma aza gusubira muri gahunda ze.”

Aya mashusho ya The Ben na Zari bari gusangira yumvikanamo indirimbo “Vazi” uyu muhanzi aheruka gushyira hanze, iri mu ndirimbo ze zakiriwe neza n’abakunzi be kurusha izindi. Iyi ndirimbo mu buryo bw’amajwi n’amashusho yakozwe na Lick Lick.

Twabibutsa gusa ko mu kwezi kwa Nyakanga byavuzwe ko uyu muherwekazi Zari yaba yarashyingiranwe n’umukunzi we yasimbuje Diamond gusa benshi bakavuga ko uyu yita umukunzi we yaba ari baringa yo kugaragaza ko atari wenyine.

Icyo gihe mu kiganiro yagiranye na Ayo TV yo muri Tanzania, Zari yahamije ko yamaze gushyingiranwa n’umunya-Afurika y’Epfo yita ‘King Bae’ ndetse ko ari umuntu mwiza, ni ubukwe bwabaye mu ibanga.

Love this post? share among your friends
  •   
  •   
  •   
  •   
  •  

Leave a Reply

avatar
  Subscribe  
Notify of
Close Menu

Twandikire