Ihohoterwa rishingiye ku gitsina ni kimwe mu bibazo byugarije umuryango. Amategeko ariho, ubukangurambaga butandukanye burakorwa ariko biracyagaragara ko nibura umugore umwe muri batatu ku isi hose ahura n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina mu buzima bwe akorerwa n’uwo baziranye.

Ihohoterwa rishingiye ku gitsina ni igikorwa icyo ari cyo cyose gikorerwa umuntu haba ku mubiri, mu mitekerereze cyangwa ku mutungo. Iri hohoterwa rikorwa abagore ribavutsa uburenganzira bwabo bw’ibanze, rikabagiraho ingaruka ku mubiri no mu mitekerereze.

Ingaruka z’ihohoterwa rishingiye ku gitsina zishobora kugaragara ku wahohotewe, ku muryango mugari, mu nzego z’ubutabera, rikanangira ingaruka ku iterambere ry’igihugu.

Uruhare rwa buri wese mu kurwanya ihohoterwa rikorerwa abagore rurakenewe. Guhishira abakora bene iri hohotera bituma abahohotewe badahabwa ubutabera ndetse bikanagira ingaruka kuri ejo hazaza h’umuryango wacu.

Rwanda Police izakomeza gufatanya n’inzego zose ndetse n’abaturage mu kurwanya no kurandura burundu ibyaha by’ihohoterwa rikorerwa abagore binyuze mu bukangurambaga, mu kwita ku barikorewe no gushyikiriza abarikoze inzego z’ubutabera.

Love this post? share among your friends
  •   
  •   
  •   
  •   
  •  

Leave a Reply

avatar
  Subscribe  
Notify of
Close Menu

Twandikire