Kimenyi Yves yavuze Ku itandukana rye n’ umukunzi we Kibaruma

 

 
Kimenyi Yves yavuze kubyo gutandukana n’umukunzi we Kibaruma
20-10-2019 saa 09:58′ na Our Reporter | Yasomwe n’abantu 269

Kimenyi Yves yavuze kubyo gutandukana n’umukunzi we Kibaruma

 

Kimenyi Yves yavuze ko amakuru y’uko umukunzi we, Uwase Muyango uzwi nka Kibaruma yaba yaramwanze akisangira umukunzi we mushya Dubai ntayo azi kuko yari amaze iminsi mu ikipe y’igihugu.

Muri Kanama 2019, ni bwo aba bombi bahamije ko bakundana bizira uburyarya, bagiye banabigaragaza ku mbuga nkoranyamabaga babwirana amagambo y’urukundo.

Ibintu byarushishije kuba byiza hagati y’aba bakunzi tariki ya 13 Ukwakira 2019, ubwo Kibaruma yafashaga umukunzi we kwizihiza isabukuru y’amavuko.

Mu cyumweru gishize ni bwo haje inkuru y’uko uyu mukobwa yerekeje Dubai aho yabonye akazi, bidateye kabiri bivugwa ko yanamaze gutandukana na Kimenyi kuko muri Dubai yasanzeyo umukunzi we.

Kimenyi Yves, umunyezamu w’ikipe y’igihugu na Rayon Sports, nyuma y’umukino Amavubi yasezereyemo Ethiopia akabona itike ya CHAN, yabwiye ISIMBI ko ayo makuru nawe atayazi ariko agiye kuyakurikirana.

Yagize ati“ntabyo nzi, naje mu mwiherero musize. Ibyo byose byavuzwe ndi mu mwiherero w’ikipe y’igihugu kandi njye nzi ko namusize mu Rwanda, niba yaragiye sinzi niba habaho u Rwanda rumwe n’urwa kabiri.”

Uyu musore kandi yemeje ko nta kibazo na kimwe afitanye n’umukunzi we, Uwase Muyango Kibaruma wegukanya ikamba rya Miss Supranational Rwanda 2017.

    Love this post? share among your friends
    •   
    •   
    •   
    •   
    •  

    Leave a Comment