Meddy yatawe muri yombi

Umuhanzi Ngabo Medard uzwi nka Meddy yatawe muri yombi na Polisi y’u Rwanda ikorera mu mujyi wa Kigali, akurikiranyweho icyaha cyo gutwara imodoka yasinze. Ubu agomba kumara iminsi itanu afunzwe hanyuma yafungurwa agacibwa ihazabu.

 

Amakuru y’uko Meddy yatawe muri yombi, yemejwe n’umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu mujyi wa Kigali, ni CIP Umutesi Marie Goreth. Yahamije ko Meddy ubu afungiwe kuri sitasiyo ya Polisi y’i Remera mu mujyi wa Kigali.

    Love this post? share among your friends
    •   
    •   
    •   
    •   
    •  

    Leave a Comment