Myugariro wa Juventus yasanganywe Coronavirus

U Butaliyani ni kimwe mu bihugu bikomeje kuvugwamo umubare w’abatari bake bamaze kwandura iki cyorezo gikomeje gukwirakwira hirya no hino ku Isi.

Juventus yatangaje ko uyu mukinnyi ari kwitabwaho ndetse n’abandi bose bagize aho bahurira na we bagiye gushyirwa mu kato.

Muri icyo gihugu, hamaze iminsi hahagaritswe ibikorwa byose bya siporo kugeza tariki ya 3 Mata bitewe n’iki cyorezo cya Coronavirus.

Rugani amaze gukinira Juventus imikino irindwi gusa muri uyu mwaka w’imikino ndetse mu mukino ikipe ye iheruka gutsindamo Inter Milan ibitego 2-0 ku Cyumweru, yari umusimbura utarakoreshejwe.

Uyu mukinnyi umaze gutwarana ibikombe bine bya Shampiyona na Juventus, yakiniye u Butaliyani imikino irindwi, aho aheruka guhamagarwa mu ikipe y’igihugu mu 2018.

Ku Cyumweru yari yashyize ahagaragara ifoto ari mu rwambariro hamwe na bagenzi be, bishimira intsinzi babonye kuri Inter Milan.

    Love this post? share among your friends
    •   
    •   
    •   
    •   
    •  

    Leave a Comment