Mu birori byo kubatirisha byari byabaye muri aka gace ka Gasarenda, uwitwa Froduard wari uri mu babatirishije umwana muri Katolike muri misa ya mbere, umuturanyi we yariye inyama iramuniga arapfa.  Ngo  nyuma ya misa abatumiwe, inshuti, abavandimwe n’abaturanyi bagiye guteranira iwe, nuko n’umusaza NITIREHE Innocent  yitabira ibi birori byo kwa Froduard wari wabatirishije.

Bigeze mu gihe cyo kwiyakira nyuma y’imisango;  bazanye amafunguro yari yateguwe neza ndetse n’ibyo kunywa; birimo ikigage n’inzoga zipfundikiye za Skol. Abantu biyakiriye barishima, baranezerwa, yewe na NITIREHE asoma ku kigage arahimbarwa nk’ibisanwe mu muco nyarwanda .

Aya mafunguro yari yateguwe buri wese yiyaruriraga ibizwi nka (Self service), ku bw’amaherere  NITIREHE  nawe yiyaruriye amafunguro ashyiraho n’inyama. Arangije ararya, ararya,… ageze ku nyama,  mu kuyirya iramuniga agwa amarabira.

Abari aho bagerageje gukora ubutabazi bwihuse birananirana, bamujyana kwa muganga ahazwi nko mu Mbuga, gusa mu kuyimukuramo yahise ashiramo umwuka atyo, ari kwa muganga.

Umunyamakuru wacu yaganiriye n’umuturanyi wa NITIREHE maze amutekerereza uko byagenze. Uyu muturanyi mu buhamya bwe avuga ko intandaro yatumye NITIREHE anigwa n’inyama, ngo  ubusanzwe nta menyo  ahagije yari asiraganye mu kanwa kubera iza bukuru,  bikaba byatumye atamira iyo nyama yari yiyaruriye, nuko mu kuyikacanga bikamugora agahitamo kuyimirira aho. Maze irahagama ahera umwuka agwa amarabira gutyo.

Ngo abari aho bagerageje gukoraga iyo bwabaga ngo bamutabare by’ibanze biranga,  bamugejeje kwa muganga bayimuvanamo  byarangiye.

Love this post? share among your friends
  •   
  •   
  •   
  •   
  •  

Leave a Reply

avatar
  Subscribe  
Notify of
Close Menu

Twandikire