Komisiyo y’ amatora ya Malawi yasabye abaturage kwirinda gutangaza ibyavuye mu matora yibutsa ko ubwo bubasha bufitwe nayo gusa. Amajwi amaze kubarurwa ni 76% Perezida uri ku butegetsi Peter Mutharika amaze kwigaranzura uwo bahanganye bikomeye.

Muri iki gihugu amatora ya Perezida wa Repubulika yabereye rimwe n’ ay’ Abagize Inteko ishinga amategeko n’ abayobozi b’ inzego z’ ibanze ku wa Kabiri w’ iki Cyumweru.

Perezida uri ku butegetsi muri Malawi Peter Mutharika arashaka manda ya kabiri gusa ahanganye bikomeye n’ umunyapolitiki utavugarumwe n’ ubutegetsi Lazarus Chakwera, na Visi Perezid we Saulos Chilima.

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane Komisiyo y’ amatora yatangaje ko amajwi amaze kubarurwa yose hamwe ari 76%. Muri aya Perezida Muthalika afitemo 40,4%, Lazarus Chakwera utavugarumwe n’ ubutegetsi afite 35,4% Saulos Chilima(Visi Perezida) afite 19,3%.

Ejo ku wa Gatatu ubwo hari hamaze kubarwa 30% by’ amajwi Chakwera yari imbere mu majwi, mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane ubwo hari hamaze kubarurwa 37% amajwi Chakwera na Mutarika bari bafite amajwi angana nk’ uko bitangazwa na Komisiyo y’ amatora ya Malawi.

Chakwera yavuze ko ishyaka rye Malawi Congress Party naryo riri kwikorera ibarura ry’ amajwi, asaba abashinzwe amatora kwirinda uburiganya bw’ amajwi.

Indorerezi zakurikiranye aya matora zivuga ko yakozwe mu mucyo no mu bwisanzure.

Chakwera mu mezi abiri ashize nibwo yabonye ubufasha bukomeye, ubwo Perezida ucyuye igihe Madamu Joyce Mbanda yatangazaga ko amushyigikiye.

Uko amajwi abarurwa arushaho kwiyongera niko Chakwera ari kurushaho gutakaza. Ubwo hari hamaze kubarurwa amajwi angana na 35,67% , Chakwera yari afite 37,65%, mu gihe Muthalika yari afite 37,01% naho Chilima yari afite 20,76%.

Ibyo ukwiye kumenya kuri Peter Muthalika

Afite imyaka 78, Ni Perezida wa Malawi kuva muri 2014, Mukuru we Bingu wa Muthalika nawe yabaye Perezida wa Malawi apfa akiri ku butegetsi azize indwara y’ umutima. Ni inzobere ku bijyanye n’ itegeko nshinga, ndetse yanabaye umwarimu w’ amategeko I Washington. Mu mirimo yakoze, yabaye Minisitiri w’ ubutabera, yabaye Minisitiri w’ Uburezi, yanabaye Minisitiri w’ Ububanyi n’ amahanga. 
Africanews, dukesha iyi nkuru ivuga ko akimara gutora yagize ati “Nshimishijwe n’ uko ntoye…ndashishikariza buri wese gutora kuko abaturage nimwe muhitamo”.

Ibyo wamenya kuri Chilima(Visi Perezida): Afite imyaka 46, umwaka ushize yavuye mu ishyaka riri ku butegetsi ashinga muvoma yise United Transformation Movement (UTM), Yabaye umuyobozi ukomeye muri Airtel no muri Coca Cola.

Ibyo ukwiye kumenya kuri Chakwera, ukomeye mu batavugarumwe n’ ubutegetsi bwa Malawi. Afite imyaka 65, Chakwera yabaye umuyobozi wa Malawi Assemblies of God kuva mu 1989 – 2013. Ashyigikiwe na Madamu Joyce Banda kuva muri Werurwe uyu mwaka.

Love this post? share among your friends
  •   
  •   
  •   
  •   
  •  

Leave a Reply

avatar
  Subscribe  
Notify of
Close Menu

Twandikire