Choose Language:

PSG ikoze amateka nubwo itsinzwe umukino wanyuma

Paris Saint Germain isoje umwaka w’imikino muri shampiyona y’Ubufaransa yegukanye igikombe ariko itsinzwe umukino wa nyuma wa shampiyona aho itsinzwe na Reims ibitego 3-1, nubwo Paris Saint Germain itsinzwe uyu mukino ikoze amateka kuri Stade Auguste-Delaune.

Igitego cya Kylian Mbappe Paris Saint Germain gukora amateka muri iyi shampiyona aho ibaye ikipe ya mbere yabashije gutsinda igitego muri buri mukino yakinnye muri shampiyona y’Ubufaransa kuva ku munsi wa mbere wa shampiyona kugeza ku munsi wa 38 wa shampiyona.

Reims yari ihagaze neza cyane aho yabaje ibitego bibiri byatsinzwe na Baba Rahman na Mathieu Cagaro mbere y’igitego cya Kylian Mbappe cyabonetse ku munota wa 59 w’umukino cyatumye abasore ba Thomas Tuchel batangira kwizera ko bagaruka mu mukino nubwo atari ko byagenze.

Paris Saint Germain itari ifite Neymar kuri uyu mukino yagerageje kuyobora umukino ariko Pablo Chabarria winjiyemo asimbuye ku ruhande rwa Reims yaje guterekamo igitego cya gatatu cya Reims mu minota y’inyongera y’igice cya kabiri, ari nako umukino waje kuba urangira.

Shampiyona y’Ubufaransa ikaba ishyizweho akadomo ku mugaragaro aho Paris Saint Germain ariyo yaje ku mwanya wa mbere yegukanae igikombe cya shampiyona, Lille yaratunguranye cyane iza ku mwanya wa kabiri ikurikirwa na Olympique Lyonnais ku mwanya wa gatatu ari nazo zizitabira UEFA Champions League 2019-2020.

Rennes, Strasbourg na Saint-Etienne nizo zizitabira imikino ya UEFA Europa League mu gihe Caen na Guingamp arizo zahise zerekeza mu kiciro cya kabiri, Dijon izakina imikino ya play-off irwana no kutamanuka.

Kylian Mbappe niwe wabaye umukinnyi w’umwaka wa shampiyona y’Ubufaransa ndetse aba n’umukinnyi w’umwaka ariko ukiri muto muri iyi shampiyona ukongeraho ko ariwe watsinze ibitego byinshi muri iyi shampiyona y’Ubufaransa.

Indi mikino y’umunsi wa 38:

FT: Angers 1-1 Saint-Etienne
FT: Dijon 2-1 Toulouse
FT: Nantes 0-1 Strasbourg
FT: Rennes 3-1 Lille
FT: Nice 2-0 Monaco
FT: Marseille 1-0 Montpellier
FT: Nimes 2-3 Lyon
FT: Amiens 2-1 Guingamp
FT: Caen 0-1 Bordeaux
FT: Reims 3-1 Paris Saint Germain

Urutonde rwa shampiyona

    Love this post? share among your friends
    •   
    •   
    •   
    •   
    •  

    Leave a Comment

    Contact us