Ikipe ya Rayon Sports FC, yamaze gutangaza uko ibiciro byo kwinjira ku mukino wabo na Police FC bihagaze, umukino muri rusange utarakunze kugora iyi kipe y’i Nyanza.

Kuwa gatatu tariki ya 04 Ukuboza 2019, ni bwo ikipe ya Gikundiro, izaba ikina umukino w’umunsi wa 12, aho izaba icakirana na Police FC banganya amanota 24 ku rutonde rwa shampiyona rw’agateganyo.

Rayon iherutse gutsinda mukeba wayo Kiyovu

Police FC yo yatakaje umukino uheruka i Muhanga

Uyu mukino uzabera kuri sitade ya Kigali i Nyamirambo ku isaha y’i saa kumi n’ebyiri z’umugoroba, abifuza kuzaza kuwureba bose bamaze gutangarizwa ibiciro uko bihagaze.

Biciye ku rukuta rwa Twitter rw’iyi kipe, ibiciro byo kwinjira kuri uyu mukino ni ibi bikurikira:

• Ahadatwikiriye/Ahasigaye hose: Ni 2000 Frw
• Ahatwikiriye: Ni 5000 Frw
• Mu cyubahiro: Ni 10.000 Frw
• Mu cyubahiro/VVIP: 20.000 Frw

Ni umukino, ikipe ya Rayon Sports FC igiye gukina ihabwa amahirwe yo kuwutsinda ukurikije uko aya makipe yombi yitwaye mu mikino irindwi iheruka kubahuza, kuko Police FC yatsinzemo umukino umwe, Rayon Sports FC itsindamo imikino ine, maze banganyamo imikino ibiri muri iyi irindwi.

Imibare yerekana ko Rayon ihabwa amahirwe

Buri kipe, nta mukinnyi wujuje amakarita ifite utemerewe gukina uyu mukino.

Love this post? share among your friends
  •   
  •   
  •   
  •   
  •  

Leave a Reply

avatar
  Subscribe  
Notify of
Close Menu

Twandikire