Senderi ku mazina yari asanganywe yongeyeho irindi zina

Senderi ku mazina yari asanganywe yongeyeho irindi zina

Umuhanzi Senderi international Hit umenyereweho udushya mu ruhando rwa muzika y’u Rwanda mu gitaramo yitabiriye ku mugoroba wo ku munsi wo kwibohora ku nshuro ya 25, yatangaje izina rishya risimbura ayo yari asanganywe.

Senderi international Hit umenyereweho gususurutsa abitabira ibitaramo yateguye ndetse n’ibyo atumirwamo, tariki 4 Nyakanga 2019 mu gitaramo cyo kwizihiza umunsi wo kwibohora ku nshuro ya 25, yatunguranye ku rubyiniro atangaza izina rishya ko ari ‘Mudatenguha’ rigiye gusimbura amazina yose yitwaga. Mu kiganiro yahaye INYARWANDA yadutangarije ko iri zina ari iry’icyerecyezo.

Yagize ati: “Imyaka 25 irashize abanyarwanda twibohoye ni ukuvuga ngo nanjye mu myaka iri mbere ngiye kuyinjiramo, ni izina rishya n’imigambi mishya. Ubu nitwa ‘Mudatenguha Hit’ izina ry’icyerecyezo.”

Senderi Hit yadutangarije ko asaba abantu ko andi mazina ahagarikwa hagakoreshwa ‘Mudatenguha Hit’. Iri izina ngo rizagendana no kudatenguha abafana be n’ubwo mu myaka ishize atakoze nabi gusa avuga ko agiye kurushaho gokora cyane.

Yadutangarije uburyo agiye kubikoramo. Ati: “Kubaha ibyo bashaka nka basanga aho bari nkabaha wa muziki mbasanze mu mudugudu bitari bimwe nabasangaga mu mujyi cyangwa ku karere no ku kagari.”

Senderi atangaza izina rishya Mudatenguha Hit

Mu gitaramo cyaraye kibaye hari hitezwe umuhanzi Major Sgt Robert wagize akazi kenshi bigatuma asimburwa n’umuhanzi Senderi International Hit wahinduye izina. Tumubajije impamvu ahindura amazina ye yavuze ko atari we ubikora ahubwo ari igihe .

Nyuma y’iki gitaramo Mudatenguha Hit yadutangarije ko yamenye ko ari buririmbe habura amasaha abiri gusa ngo igitaramo gitangire gusa yashimishijwe n’uburyo yakiriwe nawe ubwe byamutunguye ku buryo yibona ko ari muri babiri bashimishije cyane abitabiriye iki gitaramo cyaraye kibereye muri parikingi ya stade Amahoro.

Senderi atangaza ko izina ryahindutse azajya yitwa Mudatenguha

<

p class=”MsoNormal” style=”text-align: justify”> 

    Love this post? share among your friends
    •   
    •   
    •   
    •   
    •  

    Leave a Comment