IMBEREHEZA LOGO

President Kagame has reshuffled five cabinet ministers

Leave a comment / By: accollade / 26 February, 2020 22:47:18PM
President Kagame has reshuffled five cabinet ministers

Itangazo ryaturutse mu biro bya Minisitiri w�Intebe rivuga ko Dr Ngamije Daniel yagizwe Minisitiri w�Ubuzima, asimbuye Dr Diane Gashumba uherutse kwegura nyuma y�amakosa akomeye n�imiyoborere idakwiye yakomeje kugaragaza.

Dr Ngamije yakoze imirimo myinshi mu rwego rw�ubuzima irimo kuba Umuhuzabikorwa wa Global Fund muri gahunda yo kurwanya Virusi Itera Sida, Igituntu na Malaria. Yabaye kandi Umuyobozi ushinzwe gukurikirana imishinga muri Ministeri y�ubuzima.

Dr Uwamariya Valentine, yagizwe Minisitiri w�Uburezi, asimbuye Dr Mutimura Eug�ne, wagizwe umuyobozi wa komisiyo y�ubumenyi n�ikoranabuhanga.

Dr. Uwamariya yari umuyobozi wungirije wa Rwanda Polytechnic ushinzwe amasomo, iterambere n�ubushakashatsi, umwanya yagiyeho mu 2018 aho yari asanzwe ari umwarimu muri Kaminuza y�u Rwanda.

Afite impamyabumenyi y�icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza mu bijyanye n�ubutabire yakuye mu yahoze ari Kaminuza Nkuru y�u Rwanda. Mu 2005 yabonye impamyabumenyi y�icyiciro cya gatatu cya Kaminuza yakuye muri kaminuza ya Witwatersrand muri Afurika y�Epfo.

Mu 2013 yabonye impamyabumenyi y�ikirenga yakuye muri kaminuza y�ikoranabuhanga mu Buholandi mu bijyanye n�ibidukikije n�amazi (Environmental engineering and Water technolog)

Dr. Uwamariya yabaye cyane mu bijyanye no kwigisha n�ubushakashatsi muri Kaminuza, akaba abimazemo imyaka 18. Yabaye kandi umuyobozi w�ishuri ry�ubumenyi muri Koleji y�Ubumenyi n�ikoranabuhanga muri Kaminuza y�u Rwanda. Yabaye kandi mu nama z�ubutegetsi z�ibigo byo mu gihugu no hanze.

Dr Bayisenge Jeannette, Minisitiri w�Uburinganire n�Iterambere ry�Umuryango, Mpambara Ines, Minisitiri ushinzwe imirimo y�Inama y�Abaminisitiri naho Kayisire Marie Solange, agirwa Minisitiri ushinzwe ibikorwa by�ubutabazi.

Tushabe Richard, Umunyamabanga wa Leta muri Minisitiri y�Imari n�Igenamigambi ushinzwe imari ya Leta.

Madamu Nyirahabimana Solina, Umunyamabanga wa Leta muri MINIJUST ushinzwe ibyerekeye itegeko nshinga n�andi mategeko.

Lt Col Dr Mpunga Tharcisse, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y�Ubuzima ushinzwe ubuvuzi bw�Ibanze,

Twagirayezu Gaspard, Umunyamabanga wa Leta muri Ministeri y�Uburezi ushinzwe amashuri abanza n�ayisumbuye naho Irere Claudette, agirwa Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y�Uburezi ushinzwe ikoranabuhanga, imyuga n�ubumenyingiro,

Rugira Amandin yagizwe Ambasaderi uhagarariye u Rwanda muri Zambie naho Dr Sebashongore Dieudonne agirwa Ambasaderi w�u Rwanda mu Bubiligi.

Rugemanshuro Regis, Umuyobozi Mukuru w�ikigo cy�igihugu cy�ubwiteganyirize, Dr Ndimubanzi Patrick, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w�urwego rushinzwe imyigishirize y�abakozi bo mu rwego rw�ubuzima.

Uru rwego ni rushya rukaba rwashyizweho hakurikijwe umwanzuro wo kwimurira muri Minisiteri y�ubuzima inshingano zo gukurikirana imyigire y�abaganga n�abakora imirimo ishamikiye ku buvuzi.

Iradukunda Yves yagizwe Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y�Ikoranabuhanga mu itumanaho na Inovasiyo, naho Gacandaga Jean Marie, Umuyobozi Mukuru wungirije ushinzwe mu kigo cy�ubwiteganyirize bw�abakozi mu Rwanda.

Leave comment