Ubusabe bwa Rutanga Eric ku bafana ba Rayon Sports

Kapiteni w’ikipe ya Rayon Sports, Rutanga Eric yasabye abakunzi b’iyi kipe kutabatererana mu bihe bibi barimo kunyuramo kuko ari bwo babakenye cyane kuruta igihe barimo batsinda.

Ntabwo mu ikipe ya Rayon Sports byifashe neza, ni nyuma y’uko imaze iminsi ititwara neza. Nyuma yo gutsindwa na AS Kigali ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Agaciro, yaraye inganyije na Gasogi United izamutse mu cyiciro cya mbere mu mukino w’umunsi wa mbere wa shampiyona umwaka w’imikino wa 2019-2020.

Uku kutitwara neza kwarakaje abafana ba Rayon Sports ndetse bamwe banemeza ko batazagaruka ku kibuga gushyigikira iyi kipe mu gihe itarisubiraho.

Kubura amanota 3 kuri uyu mukino, Rutanga aganira n’ikinyamakuru ISIMBI yavuze ko babuze amahirwe kuko batanze byose bari bafite.

Yagize ati“twebwe tubona ku ruhande rwacu twatanze ibyo twari dufite, twakinnye ariko nkeka ko ari amahirwe twabuze, twahushije penaliti, amahirwe twayabonye menshi, twagiye duhusha muri make nkeka ko ari amahirwe twabuze.”

Yakomeje asaba abakunzi b’ikipe ya Rayon Sports kubaba hafi muri ibi bihe bitari byiza bari kunyuramo, ngo kubatererana ntibyaba ari igitekerezo cyiza.

Yagize ati“abafana icyo nabisabira bagumye batube hafi muri ibi bihe bibi turi kunyuramo, ntibakwiye kudutererana kuko ikipe igira ibihe bibi n’ibyiza nkeka ko iyo ikipe iri mu bihe bibi nk’ibi ng’ibi baba bakwiye kutuba hafi bakadushyigikira.”

Gutakaza umukino ufungura shampiyona, ngo ni ibintu bibabaje ndetse anemeza ko bizanabagiraho ingaruka zitari nziza, gusa ngo bagiye gushaka uburyo babyiyibagiza vuba bagategura imikino iri mbere.

 

Love this post? share among your friends
  •   
  •   
  •   
  •   
  •  

Leave a Reply

avatar
  Subscribe  
Notify of
Close Menu

Twandikire