Umuhoza Shalifa wabaye Miss Populaire 2016 yibarutse imfura ye

Muri 2018 ni bwo Miss Umuhoza Sharifa yakoze ubukwe. Hari ku wa Gatandatu tariki ya 14 Nyakanga 2018 ubwo Miss Umuhoza Sharifa yarushinganye n’umusore witwa Niyonteze Thierry bari bamaze igihe bakundana. Ubukwe bwabo bwabereye i Kigali. Nyuma y’igihe babanye Umuhoza Sharifa yamaze kwibaruka umwana wabo w’imfura.

Amakuru atugeraho ahamya ko Umuhoza Sharifa yibarutse umwana w’umuhungu yabyariye mu bitaro byo La Croix du Sud ahazwi nko kwa Nyirinkwaya. Miss Umuhoza Sharifa yibarutse ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu tariki 28 Kanama 2019. Yibarutse umwana w’umuhungu ari nawe mfura y’uyu muryango.

Urukundo rwa Miss Sharifa na Thierry rwatangiye kwigaragaza mu buryo bweruye muri Mutarama 2018 ari nabwo yamwambitse impeta y’urukundo bahita banatangaza ko ari intambwe ya mbere iganisha ku bukwe bwabo.

Umuhoza Sharifa w’imyaka 24 yahagarariye Intara y’Amajyaruguru muri Miss Rwanda 2016. Yari ashyigikiwe bikomeye n’ubuyobozi bw’Intara yari ahagarariye, umuryango akomokamo ndetse n’abaturage bo muri aka gace bari barahigiye kuzamufasha agakora amateka akaba Nyampinga w’u Rwanda. 

Uyu mukobwa yabaye igisonga cya kane anahabwa ikamba rya Nyampinga ukunzwe kurusha abandi (Miss Popularity), ibintu byashimangiye uburyo yari ashyigikiwe mu buryo bukomeye mu mpande z’igihugu.

    Love this post? share among your friends
    •   
    •   
    •   
    •   
    •  

    Leave a Comment