Choose Language:

Umuryango RPF inkotanyi wakomeje amatora y’ abayobozi Ku rwego rw’ intara n’ umujyi wa Kigali

Intore z’Umuryango RPF inkotanyi kuri uyu wa Gatandatu zakomeje amatora y’abayobozi ku rwego rw’Intara n’Umujyi wa Kigali aho batora komite nyobozi ndetse n’abayobora urugaga rw’urubyiruko nurw’ abagore. 

Mu mujyi wa Kigali Marie-Chantal Rwakazina yatorewe kuba umuyobozi wa Commite nyobozi Ku rwego rw’ umujyi wa Kigali, Sabato Iradukunda yatorewe ubuyobozi bw’ urugaga rw’ urubyiruko naho Cecile Uwamariya atorerwa kuyobora Urugaga rw’ abagore.

Marie-Chantal Rwakazina, umuyobozi wa Komite nyobozi y’ umuryango waRPF- Inkotanyi mu mujyi wa Kigali.

Mu ntara y’ amajyaruguru, Gatabazi JMV yatorewe kuba umuyobozi wa Komite Nyobozi y’ umuryango wa RPF- Inkotanyi Ku rwego rw’ intara, Robert Byiringiro yatorewe umuyobozi bw’ urugaga rw’ urubyiruko naho Christine Akimpaye atorerwa umuyobozi bw’ urugaga rw’ abagore.

Gatabazi JMV, umuyobozi wa Komite Nyobozi y’ umuryango RPF- Inkotanyi Ku rwego rw’ intara y’ amajyaruguru.

Mu ntara y’ uburasirazuba, Fred Mufurukye yatorewe kuba umuyobozi wa Komite Nyobozi y’ umuryango wa RPF- Inkotanyi Ku rwego rw’ intara.

Fred Mufurukye, umuyobozi wa Komite Nyobozi y’ umuryango RPF- Inkotanyi mu ntara y’ uburasirazuba.

    Love this post? share among your friends
    •   
    •   
    •   
    •   
    •  

    2,088 thoughts on “Umuryango RPF inkotanyi wakomeje amatora y’ abayobozi Ku rwego rw’ intara n’ umujyi wa Kigali”

    Leave a Comment

    Contact us